Inkuku y'ikirezi (I) :

Isanze nshaka kurembera,
Semuramba iramburana,
Iti «humura ntabwo mugiye!
Ntugitemoye mu nzoberany!
Ntugakangwe n' irya mirabyo,

Ngaha kandi imirama iraje!
Umwami aho yageze i Bweramvura,
Nta mivumbi iramuka y' ijuru!»
Nanjye nkaba nashenguwe n' imirambo,
Nzirora hasi nabuze uziguza!

Nti «erega wa nka we urambeshya!»
Iti «ko muteretse amapfizi abiri,
Abapfuye ari impehe bo ntibahoze?»
Nje kwishima numvise iryo,
Mbwira abandi twegamiranye,

Nti nimucurure imitima mwese,
Turi n' Umwami wezeho amata!
Nahoze numva abaja bacunda,
Bari mu bicuba bacuranura,
Isoro bayinura mu mijago,

Imidomo kandi ishubije nka burya!
Nta mushumba utaragiye Ingabe,
Ahanini Nkwaya inkoni arayifite!»
Mbonye ya nka ko imbwiye ukuri,
Yagashe guherekeza izigenda,

Nanga kuyigomwa inganzo mfite,
Ni ko kuyita Ruvutinka.